Mu bihe bitandukanye bamwe mu baraperi bamaze igihe kinini mu muziki n’abandi bagiye bumvikana mu itangazamakuru bavuga ko ibihangano byabo bidahabwa umwanya ushimishije kuri Radio zikorera ndetse no kuri Radio za Leta.
Hejuru y'ibi, bakunze no
kuvuga ko iyi njyana idahabwa agaciro, banashingiye ku kuba mu bihembo
bitangirwa mu Rwanda, bigoye kubona icyiciro cyagenewe iyi njyana.
Riderman yigeze gutanga agatoki itangazamakuru, ashinja bamwe mu banyamakuru kudaha umwanya uhagije iyi njyana.
Ariko kandi yagaragaje ko n’ubwo bimeze gutya, abaraperi bakomeje
kwirwanira ishyaka kugira ngo bagere ku nzozi zabo.
Umuraperi Bull Dogg
aherutse kubwira InyaRwanda ko hari ruswa mu itangazamakuru, kandi ipyinagaza
izamuka rya Hip Hop n’izindi njyana muri rusange.
Ati “Abanyamakuru mugomba kubashyigikira, mutagiye gushaka akantu, kuko iyo umuntu akizamuka ukajya gushaka kumukama uba umuciye intege.
Kandi uwo muziki w'u Rwanda ntutazamuka,
n'iryo tangazamakuru sintekereza ko ryazamuka, ubundi umuziki, itangazamakuru rya
'showbiz' ni ibintu ntekereza ko byagakwiye gukorera hamwe."
Mu kiganiro na
InyaRwanda, Aissa Cyiza usanzwe ari umunyamakuru wa Royal Fm, yagaragaje ko
atemeranya n'ibyagiye bivugwa n'abaraperi mu bihe bitandukanye, kuko ntawigeze asubiza
inyuma ibihangano byabo kuri Radio cyangwa se mu bindi bitangazamakuru.
Ahubwo abaraperi bari
barahejeje inguni bumva ko itangazamakuru ritabakunda. Ati "Oya! Ntabwo
ariko mbitekereza, ahubwo abantu bari muri Hip Hop bari barafashe inguni yo
kumva ko abanyamakuru batabakunda, yo kumva ko abanyarwanda batakunda, bakundwa
n'itsinda runaka. Kandi naje gusanga ibyo umuntu yiyaturiyeho ni nabyo abona. Ibyo
byatumaga Abanyarwanda koko nta rukundo babereka."
Yavuze ko ubwo abaraperi
batangiraga gushyira hamwe no gukorana, bakareka kujya mu matsinda no
guhangana, aho bamwe bavugaga ko ari abo muri Tuff Gang, abandi abo mu
Ibusumizi byatumye 'Abanyarwanda noneho bakunda Hip Hop'.
Ati "Ntekereza ko nk'ubu hari nka Radio idakina Hip Hop ntabwo yaba ifite umuziki tuvugishije ukuri. Ntekereza ko rero ibyo bintu byagiye bisa n'ibivaho bihereye ku bahanzi ubwabo."
Aissa Cyiza yavuze ko hahozeho
imyimvure y'uko abaraperi bagira imyitwarire mibi ariko byarahindutse. Ariko
kandi avuga ko abavugaga ibi bashingira ku kuba, hari abaraperi bagiye binjira
mu muziki, bakumva ko bagomba kurangwa no kunywa ibiyobyabwenge, agenda
ipantalo imanuka, yumva ko agomba kuvuga ubuzima, ndetse akarangwa n'umujinya.
Uyu munyamakuru avuga ko
"abaraperi bariho ubu bagenda berekana ko ushobora kuba umuraperi ariko
ukagira n'ikinyabupfura ndetse ugakora n'ibintu byiza'.
Aissa Cyiza agaragaza ko kuba Riderman na Bull Dogg
barabashije gukora umuziki kugeza ubwo bahuriye mu kumurika Album 'Icyumba cy'amategeko'
byaturutse ku kuba bombi barashikamye mu muziki, kandi bagira ikinyabupfura.
Yavuze ko Riderman atigeze atezuka mu gukora ibihangano
umunsi ku munsi, bitandukanye n'uko hari igihe Bull Dogg yamara amezi macye adasohora
indirimbo. Ati "Bagumye mu bintu byabo, kandi bagira n'ikinyabupfura."
Aissa Cyiza yatangaje ko abaraperi bari barishyizemo
ko itangazamakuru ritabakunda, bigira n’ingaruka ku rukuno rw’abafana
Aissa yavuze ko imyumvire y’abaraperi yahindutse
bituma injyana ya Hip Hop igira umubare munini w’abantu bayikunda
Aissa yagaragaje ko Riderman na Bull Dogg bahojejeho
mu rugendo rw’abo rw’umuziki, bituma bakundwa cyane
TANGA IGITECYEREZO